Search

Home > RADIO RWANDA > INKOTANYI CYANE, RUJINDIRI BERINARI
Podcast: RADIO RWANDA
Episode:

INKOTANYI CYANE, RUJINDIRI BERINARI

Category: News & Politics
Duration: 00:07:09
Publish Date: 2021-01-14 11:04:02
Description:

Indirimbo Gakondo, Rwanda, Igitaramo

Inkotanyi cyane

Uhum uhum uhum…

Inkotanyi cyane yabyirutse neza

Ya Rugina yabyirutse neza

Abyirutse atagira inenge

Kandi nguyu atagira amakemwa.

Abyirutse atagira amakemwa

Kandi nguyu atagira ubwoba

Mu mabyiruka ko yishe Mfizi

Mu mabyiruka ko yishe Nsibura

Mu mabyiruka ko yishe Nsibura

Kandi Nsibura ni umukwe Kabegwe

Atsinze se Nkundiye

Amutsinze no ku ishomvu y’iwe

Amarambarya ko yahiye

Nyamizi ko yahiye.

Ikimenywa cyo cyarahiye

Ikinyabaranga se cyarahiye

Ku iteko harahiye

Nyamizi ko yahiye

Ku iteko harahiye

Ikitakivugwa ni Nyamushishi

Ntimukangwe na cya cyuzi

Ko twakinyujijemo se mo amato.

Ntimukangwe na bya bisage

Ko twabinyujijemo se mo imisakure

Ntimukangwe na za mbindo

Ko twazinyujijemwo ibihome.

Nkurunziza se yabaye

Ii twatsinze yaruse byose

Igihe se twica ya ingwe

Twumva impundu se ziravuga

Twumva ingashi se zirasuka

Ee ku nseke se z’amatwi

Twumva ingoma se zirasutse

Zisutse zigana amataba

Zisutse zigana amataba

Amataba tureba Rubengera

Basanga ni ni imandwa y’ingwe

Iya kirori na gicunagira

Ingoma se zirasutse

Zisutse zigana ijabiro

Zisutse zigana ijabiro

Kandi ijabiro tureba amayege

Zisutse zigana i Mwima

Kandi i Mwima na Mushirarungu.

Zisutse zigana i Giseke

Kandi i Giseke na Nyagisenyi

Bakubiswe n’inkuba nyinshi

Cyono tsinda iy’i Karama y’ingwe

Tsinda iy’i Karama y’ingwe

Agiriza iy’i Giseke

Tsinda se nyagutsinda

Cyono tsinda se nyagutsinda.

--- Send in a voice message: https://anchor.fm/radio-rwanda/message
Total Play: 0