|
Mu kiganiro n'umunyamakuru Richard Quest wa Televiziyo CNN yo muri USA, Perezida Kagame yavuze ko n'ubwo u Rwanda rwahungabanyijwe bikomeye n'icyorezo cya covid 19 ruticaye ubusa kuko hari ibisubizo rwatangiye gushaka.
Inzego z'ubuzima zivuga ko kugirango abatuye Isi basubire mu buzima busanzwe ndetse ibikorwa by'ubukungu byongere gukora nkuko byari bisanzwe mbere y'iki cyorezo, bisaba gukingira umubare munini w'abaturage ndetse u Rwanda rukaba ku ikubitiro ruri mu bihugu 5 bya mbere muri Afrika byatangiye gutanga inkingo ku baturage babyo.
Icyakora Perezida Kagame yanagaragaje ko kuba kugeza ubu ibihugu byinshi bya Afurika bitarimo gukingira bishimangira ubusumbane hagati y'ibihugu bikize n'ibikiri mu nzira y'amajyambere.
Kugeza ubu ibihugu bike ku Mugabane wa Afurika ni byo byatangiye ibikorwa byo gukingira COVID-19, icyakora nabyo umubare w’inkingo bimaze kubona ngo uracyari muto cyane ugereranyije n'umubare w'ababituye bagomba gukingirwa.
---
Send in a voice message: https://anchor.fm/radio-rwanda/message |